Abanyeshuri barenga 100 barwaye nyuma yo kurya ibiryo birimo inzoka yapfuye

May 2, 2025 - 09:55
 0
Abanyeshuri barenga 100 barwaye nyuma yo kurya ibiryo birimo inzoka yapfuye

Abanyeshuri barenga 100 barwaye nyuma yo kurya ibiryo birimo inzoka yapfuye

May 2, 2025 - 09:55

Urwego rushinzwe uburenganzira bwa muntu mu Buhinde ruri gukurikirana amakuru avuga ko abana barenga 100 barwaye nyuma yo kurya amafunguro yo ku ishuri harimo inzoka yapfuye.

Nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu (NHRC), bivugwa ko umukozi w’ikigo ukora akazi ko guteka yakomeje gutanga ayo mafunguro nubwo yari yakuyemo iyo nzoka yapfiriyemo. 

Iri shyirahamwe rivuga ko abana bagera kuri 500 bashobora kuba barahawe ayo mafunguro mu mujyi wa Mokama, mu ntara ya Bihar mu Burasirazuba bw’u Buhinde.

Nyuma y’uko abana batangiye kurwara, abaturage baho babuze inzira binyujije mu myigaragambyo, nk’uko NHRC yakomeje ibivuga. 

Komisiyo yagize iti: “Ibirimo muri aya makuru, niba ari ukuri, byerekana ikibazo gikomeye cy’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu bw’abanyeshuri.” 

Iyi komisiyo yasabye ko abayobozi bakuru bo mu ntara batanga raporo irambuye mu byumweru bibiri, irimo n’“amakuru y’ukuri ku buzima bw’abana”. 

Amafunguro atangwa ku ishuri ku buntu, azwi ku izina rya Mid-Day Meal, yatangiye gutangwa ku bana bakomoka mu miryango ikennye mu mujyi wa Chennai (Madras) mu majyepfo y’u Buhinde mu mwaka wa 1925.

Ni imwe mu gahunda nini ku isi zitanga amafunguro ku mashuri, yashyizweho hagamijwe kurwanya inzara no kongera ubwitabire bw’abana ku mashuri. Ariko, hakomeje kugaragara ibibazo bijyanye n’isuku nke y’ibiryo.

Mu mwaka wa 2013, amafunguro yari yanduye yagizwe nyirabayazana w’urupfu rw’abana 23 bigaga mu mashuri mu ntara ya Bihar. Polisi yatangaje ko mu mafunguro hakuwemo ubumara bukabije bw’imiti yica udukoko, nk’uko byagaragajwe n’ibizamini bya siyansi. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06