Abasirikare batanu ba Congo bishwe n’amabandi

Abasirikare batanu ba Congo bishwe n’amabandi
Abasirikare batanu bo mu ngabo za Congo bishwe n’amabandi yahise anashimuta Umushinwa mu Ntara ya Tanganyika.
Radio Okapi ivuga ko abantu bitwaje intwaro bateze igico bica abasirikare batanu mu ngabo za Congo banashimuta Umushinwa.
Byabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Mata, 2025 muri Teritwari ya Kalemie mu Ntara ya Tanganyika nk’uko byavuzwe n’abahatuye.
Icyo gitero cyabereye ku muhanda Kalemi – Kabimba mu gace kitwa Kipori mu bilometeri 50 uvuye i Kalemie.
Imodoka zarimo bariya basirikare n’Umushinwa zaguye mu gico cyatezwe n’abantu bitwaje intwaro.
Mu masaha ya saa yine (10h00 a.m) nibwo kiriya gitero cyabaye, imodoka zavaga mu gace ka Kabimba zijya mu mujyi wa Kalemie.
Amabandi yateye imodoka zarimo abasirikare ahita arasa byo gupfa abasirikare batanu, undi umwe arakomereka ariko na we nyuma yaje gupfa nk’uko byemejwe na Radio Okapi.
Undi wakomeretse ni umushoferi waje kujyanwa kwa muganga. Amabandi yatwaye bunyago Umushinwa ukorera uruganda rwa sima rwitwa GLC.
John Mutombo Umuyobozi wa Teitwari ya Kalemie yabwiye Radio Okapi ati “Twabuze abasirikare batanu bari baherekeje Abashinwa bagiye i Kalemie.”
Yavuze ko bamagana igitero nka kiriya cyaguyemo abasirikare ba Leta muri buriya buryo.
Ibikorwa byo gushimuta Abashinwa bikunze kuba kuri uriya muhanda Kalemie -Kabimba.
Muri 2024 abasirikare bane ba FARDC bari baherekeje imodoka z’Abashinwa bishwe n’amabandi yitwaje intwaro, anashimuta Abashinwa bane ba sosiyete GLC muri kariya gace.
Abo Bashinwa baje kurekurwa ari uko hatanzwe amafaranga.