M23 yakubitiye ingabo z’u Burundi i Kaziba

M23 yakubitiye ingabo z’u Burundi i Kaziba
Umutwe wa M23 wisubije agace ka Kaziba gaherereye muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kuhirukana ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa.
M23 yafashe aka gace nyuma y’imirwano ikomeye yayisakiranyije n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo ifatanya ku rugamba n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ejo ku Cyumweru tariki ya 27 Mata.
Ni imirwano kandi amakuru ahamya ko yarimo n’Ingabo z’u Burundi.
Amakuru avuga ko imirwano yafashe indi ntera mu masaha y’umugoroba, ibyatumye Wazalendo n’Abarundi bakwira imishwaro nyuma yo gucanwaho umuriro.
Kaziba yabaye chefferie ya kabiri yo muri Teritwari ya Walungu umutwe wa M23 ugezemo, nyuma ya Ngweshe izi nyeshyamba zafashe ku wa 10 Werurwe.