Umukozi w’umujyi wa Kigali yikomye umukozi wa RIB avuga ko yamufungishije

Apr 28, 2025 - 17:29
 0
Umukozi w’umujyi wa Kigali yikomye umukozi wa RIB avuga ko yamufungishije

Umukozi w’umujyi wa Kigali yikomye umukozi wa RIB avuga ko yamufungishije

Apr 28, 2025 - 17:29

Umukozi w’umujyi wa Kigali wakoreraga mu murenge wa Kigali yikomye umukozi wa RIB ko yamufungishije amuhimbira ibyaha atakoze.

Ubushinjacyaha burarega umukozi w’Umujyi wa Kigali witwa Harerimana Xaverien ushinzwe ubwubatsi n’ibikorwaremezo mu murenge wa Kigali ibyaha byo gusaba no kwakira indonke, no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bitwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuva mu mwaka wa 2021 uriya mukozi yagiye atanga impushya mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yerekeranye no gusana cyangwa kubaka inzu, ibikoni, ubwiherero, kuvugurura no guhindura inyubako.

Uhagarariye ubushinjacyaha avuga ko uriya mukozi w’umujyi yagiye atanga ibyangombwa atubahirije amabwiriza nko kubaka igikoni agatanga icyangombwa kirengeje ibipimo byagenwe, ndetse atabanje kubaza ubuyobozi bw’akagari kuko butabaga bubizi.

Ati “Uyu mukozi w’umujyi wa Kigali abo yahaga izo mpushya yabanzaga kubaka indonke y’amafaranga ababwira ko ayo mafaranga ari ayo kubagezaho uruhushya, ndetse yanatangaga ibyangombwa atabanje gusura aho hantu nk’uko biteganywa.”

Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma y’uko bimenyekanye ubugenzacyaha (RIB) bwakoze iperereza ryimbitse ngo hamenyekane niba uriya mukozi w’umujyi wa Kigali yaragiye asaba indonke.

Ati “Iperereza ryakozwe rigaragaza ko ibyaha uyu mukozi w’umujyi wa Kigali aregwa yabikoze.”

Ubushinjacyaha busaba Harerimana Xaverien yakomeza gufungwa by’agateganyo kuko hari n’abandi batangabuhamya batarabazwa barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, ndetse hakarebwa uburemere bw’ibyaha akekwaho.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Akurikiranwe afunzwe mu gihe iperereza rigikomeje.”

Harerimana Xaverien asaba kurekurwa

Uregwa yasabye umucamanza wo mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kumurekura kuko ibyo aregwa yabihimbiwe, mu byo yise ibinyoma.

Harerimana Xaverien uregwa avuga ko hari umutangabuhamya umushinja uvuga ko yasabye uburenganzira bwo gusana akabwimwa kuko nta mafaranga ya ruswa yari yatanze mu mwaka wa 2022. Uregwa akavuga ko ari ibinyoma kuko yatangiye akazi mu mwaka wa 2023.

Harerimana ati “Nyakubahwa nari kwanga gutanga icyangombwa kandi ntari nagera mu kazi?”

Uyu mukozi w’umujyi wa Kigali yireguye avuga ko ibyo ubushinjacyaha buvuga ari nkuru mpimbano yahimbwe n’umugenzacyaha (umukozi wa RIB), ngo ari na we wabajije abatangabuhamya akora dosiye.

Yavuze ko uriya mugenzacyaha bafitanye ikibazo kuko na we ngo yasabye uruhushya rwo kuvugurura inzu, maze ikipe yarimo Harerimana irarumwima kuko yari yubatse mu kajagari bituma inzu ye isenywa.

Harerimana uregwa mu magambo ye ati “Abantu banshinja kubaka indonke bose babajijwe n’uriya mugenzacyaha agamije kunyihimuraho kuko yangeretseho ibyaha ntakoze.”

Harerimana Xaverien uregwa yabwiye urukiko ko iyo yaka indonke bari kumurega rugikubita cyangwa se agafatirwa mu cyuho.

Harerimana agasaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko afite abana arera, kandi icyo yategekwa cyose akaba yacyubahiriza.

Ubushinjacyaha bwo bwabwiye urukiko ko ibyo uriya mukozi w’umujyi wa Kigali yireguza bidakwiye guhabwa agaciro kuko uriya mugenzacyaha Haremana amuvugaho nta bimenyetso abifitiye, kandi ko umugenzacyaha bitamubuza gukora akazi ke.

Uko urukiko rubibona

Urukiko rushingiye ku mvugo z’abatangabuhamya bashinja Harerimana Xaverien ko yagiye atanga ibyangombwa byo kubaka no gusana binyuranyije n’amategeko, ndetse bagiye bamushinja kubaka no kwakira amafaranga atandukanye kuva ku 30,000frws kugeza ku 300,000frws.

Urukiko ruvuga ko n’imvugo ze abazwa mu Bugenzacyaha ubwazo, urukiko rusanga ari ibyagezweho mu iperereza kandi bihagije bituma akekwaho kuba yarakoze ibyaha akurikiranweho.

Mu byo urukiko rwasesenguye ntiharimo kuba Harerimana Xaverien yarikomye uriya mugenzacyaha wamukoreye dosiye ko bari bafitanye ibibazo.

Icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Harerimana Xaverien akekwaho ibyaha akurikiranweho.

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Harerimana Xaverien akurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu igororero.

Urukiko kandi rwategetse ko Harerimana Xaverien afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu igororero.

Umwe mu bagize umuryango w’uregwa yavuze ko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, bityo ko bagomba kwihutira kukijurira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.