Dosiye ya Turahirwa Moses wa Moshions yagejejwe mu Bushinjacyaha

Dosiye ya Turahirwa Moses wa Moshions yagejejwe mu Bushinjacyaha
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwohereje dosiye iregwamo Turahirwa Moses wa Moshions mu Bushinjacyaha ngo buyisesengure hanyuma burebe niba bwayiregera urukiko.
Amakuru y’uko dosiye ya Turahirwa yoherejwe mu Bushinjacyaha, yahamijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry.
Ku wa 22 Mata 2025, ni bwo RIB yataye muri yombi Turahirwa Moses, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Uyu musore yongeye gufungwa nyuma y’uko muri Mata 2023 nabwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
Kuva muri Mata 2023, Turahirwa yatangiye gukurikiranwa mu butabera kugeza muri Kamena 2023 ubwo yarekurwaga by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ategekwa kujya yitaba Ubushinjacyaha, hanyuma akomeza gukurikiranwa adafunze.
Icyakora nubwo yari yararekuwe by’agateganyo, urubanza mu mizi rwarakomeje, aho ku wa 20 Ukuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi).
Nyuma yo kumuhamya ibi byaha, Turahirwa yakatiwe gufungwa imyaka itatu, agatanga n’ihazabu ya miliyoni 2 Fr n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza.
Nyuma yo kutanyurwa n’imikirize y’uru rubanza, yahise ajuririra iki cyemezo muri Mutarama 2025. Hategerejwe ko Urukiko Rukuru ruzafata umwanzuro kuri ubu bujurire.