Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bazasinyira amasezerano y’amahoro imbere ya Perezida wa Amerika Donald Trump

Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bazasinyira amasezerano y’amahoro imbere ya Perezida wa Amerika Donald Trump
Muri Kamena, biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bazasinyira amasezerano y’amahoro imbere ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump.
Umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ko ayo masezerano azasinyirwa muri White House, ibiro bya Perezida wa America.
Yavuze ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Gicurasi, 2025 ari yo yemejwe ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bigomba kugeza kuri Amerika imbanzirizamushinga y’ayo masezerano.
Buri ruhande ruratanga inyandiko y’ibanze y’amasezerano y’amahoro, byitezwe ko azashyirwaho umukono mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.
Boulos yavuze ko hagati muri Gicurasi, Marco Rubio azahurira i Washington n’abahagarariye ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda na DR Congo kugira ngo bemeranye ku nyandiko ya nyuma y’amasezerano y’amahoro.
Nyuma y’ibyo, hazategurwa umuhango wo gushyira umukono ku masezerano, aho Perezida Trump azakira Perezida w’u Rwanda n’uwa RDC.
Washington ivuga ko mbere yo gusinya ayo masezerano, u Rwanda na Congo hari ibyo bagomba kubanza gukemura.
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bugomba gukemura burundu ibibazo by’umutekano, birimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
DRC igomba kandi kubanza kurangiza amavugurura y’imbere mu gihugu ajyanye n’imiyoborere no gusaranganya inyungu hagati y’uturere.
Boulos yabwiye Reuters kandi ko u Rwanda na RDC bizasinyana na Amerika ko kompanyi zo muri icyo gihugu n’izo mu Burengerazuba bw’Isi zizashora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bihugu byombi.
Yavuze ko Kompanyi zo muri Amerika n’izo mu burengerazuba bw’isi zizashora miliyari z’amadorari muri ibi bihugu ayo masezerano y’amabuye y’agaciro namara gusinywa.
America na Qatar bimaze igihe mu muhate wo kumvikanisha u Rwanda na RDC ngo bigere ku mahoro arambye, nyuma y’intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Congo, agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Muri aya makimbirane, u Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23, ibyo ariko rukabihakana, mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi bushinjwa n’u Rwanda gukorana na FDLR no kugambirira kurutera.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bavuze ko imbaraga za America na Qatar nta cyo zizageraho, mu gihe Abanye-Congo bakomeje guhezwa muri ibi biganiro.
Mu nyandiko basinye Joseph Kabila, Moïse Katumbi, Martin Fayulu na Delly Sesanga basabye ko habaho igisubizo cy’Abanye-Congo ubwabo ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba.
Aba banyepolitiki bakomeye muri RDC basaba kandi ko ibikubiye mu masezerano ku mabuye y’agaciro avugwa na America bigomba gushyirwa ahagaragara kugira ngo habeho umucyo.