Umusore yishe umukunzi we amujombaguye ibyuma nawe nawe ahita yimanika mu kagozi ahasiga ubuzima

May 2, 2025 - 17:32
 0
Umusore yishe umukunzi we amujombaguye ibyuma nawe nawe ahita yimanika mu kagozi ahasiga ubuzima

Umusore yishe umukunzi we amujombaguye ibyuma nawe nawe ahita yimanika mu kagozi ahasiga ubuzima

May 2, 2025 - 17:32

Umusore witwa Ndege Makebe, utuye mu karere ka Bunda mu ntara ya Mara muri Tanzania, yishe umukunzi we kubera ku mufuhira maze nawe ahita ajya mu mugozi arimanika ahasiga Ubuzima.

Amakuru yatangajwe n'umwe mu bayobozi mu nzego z'ibanze, yavuze ko ayo mabara yabaye kuri uyu wa Kane 2025 mu masaa ine zijoro.

Uwo muyobozi yavuze ko uwo musore wari usanzwe ari inshuti nuwo mu kobwa yishe, ngo yamwishye amuteye ibyuma ku bice bitandukanye by'umubiri ava amaraso menshi ari nabyo byamuviriyemo kwitaba Imana.

Nyuma yo gukora ayo mabara, yahise agenda nawe ahita yimanika mu kagozi ahasiga ubuzima.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Mara, Pius Lutumo yabwiye Umunyamakuru ko ari munzira agiye kureba ahabereye ayo mahano.

Intandaro yuwo musore wishe umukunzi we wari usanzwe ari n'umuganga ku kigo nderabuzima, biracyekwa ko byaba byaturutse ku gufuha. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06