Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zongeye zikozanyaho n'umutwe witwaje intwaro wa M23

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zongeye zikozanyaho n'umutwe witwaje intwaro wa M23
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gishize zahanganiye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gace ka Lunyasenge kari muri teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano yabaye tariki ya 2 Gicurasi 2025, yarangiye abarwanyi ba M23 bafashe aka gace. Abaturage benshi bari bahunze berekeza mu gace ka Kasindi ku mupaka wa RDC na Uganda.
Umuturage yagize ati “Abantu bahunze Lunyasenge. Biragoye kumenya umubare w’abapfuye, cyane ko aka gace kafashwe n’inyeshyamba.”
Mu gitondo cyo ku wa 4 Gicurasi, byemejwe ko abarwanyi ba M23 bambuye ingabo za RDC akandi gace ka Katundu ndetse na Musenda muri Lubero.
Ntacyo M23 ivuga kuri iyi mirwano, gusa akenshi yagiye isobanura ko mbere y’uko ifata uduce two mu Burasirazuba bwa RDC, iba yashotowe n’ingabo z’iki gihugu cyangwa se ikabikora mu rwego rwo guhagarika ubugizi bwa nabi bukorerwa abasivili.
Umuvugizi w’ingabo za RDC zikorera mu Majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Colonel Mak Hakuzay, ku wa 4 Gicurasi yashinje abarwanyi ba M23 kurenga ku gahenge kari karashyizweho, yongeraho ko ingabo za Leta zifite uburenganzira bwo gusubiza.
Nubwo impande zombi zikomeje imirwano, ubwo abazihagarariye bari muri Qatar tariki ya 23 Mata, bagiranye amasezerano y’agahenge kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeze mu mwuka mwiza.
Muri iki gihe, impande zombi zivugwaho gukomeza ibirindiro byazo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, byaba mu buryo bw’abasirikare n’ibikoresho.