Rutsiro FC yahagaritse umutoza n’umunyezamu nyuma yo kunyagirwa na APR FC

Apr 28, 2025 - 17:24
 0
Rutsiro FC yahagaritse umutoza n’umunyezamu nyuma yo kunyagirwa na APR FC

Rutsiro FC yahagaritse umutoza n’umunyezamu nyuma yo kunyagirwa na APR FC

Apr 28, 2025 - 17:24

Rutsiro FC yahagaritse Umutoza Mukuru, Gatera Moussa n’Umunyezamu Matumele Monzombo Arnold kubera “umusaruro nkene ku mukino wa APR FC”.

Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi kipe kuri uyu wa Mbere rigira riti “Rutsiro FC iramenyesha abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko yahagaritse by’agateganyo Umutoza wayo Mukuru, Gatera Moussa hamwe n’Umunyezamu wayo Matumele Monzobo Arnold mu gihe gisigaye cya Shampiyona ya 2024/2025.”

“Iki cyemezo gifashwe nyuma y’umusaruro nkene aba bombi bagaragaje ku mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 25 wahuje Rutsiro FC na APR FC tariki ya 26/4/2025 kuri Stade Umuganda. Umutoza wungirije Rubangura Omar akaba ari we ufata inshingano zo gutoza ikipe mu mikino isigaye ya Shampiyona.”

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, warangiye APR FC itsinze Rutsiro FC ibitego 5-0.

Mbere y’uyu mukino, Rutsiro FC ya kane muri Shampiyona, yari yaratsinzwe umukino umwe gusa mu mikino 17 yaherukaga gukina muri Shampiyona.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na APR FC, Gatera Moussa yavuze ko yatunguwe n’uburyo abakinnyi be bakinnye kugeza ubwo hari abahaga imipira abo bahanganye, abandi bagacengera imbere y’izamu.

Ati "Nababwiye ibyo tugomba gukora byose ariko nta na kimwe cyabaye mu kibuga. Navuga ko uyu munsi abasore banjye bantengushye."

Yakomeje agira ati "Niba umukinnyi afite umupira akawuha uwo bahanganye akadutsinda igitego, ukabona umuntu ari gucenga mu rubuga rw’amahina, ibyo bintu ntabwo njya mbyigisha."

Rutsiro FC izakirwa na Rayon Sports mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona uzabera i Kigali ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025.